0. Uduce n'imisozi mu Rwanda (3)

Amazina menshi y’imisozi atangirwa n’inyuguti “H “na “I” usanga atanga ubutumwa mw’ituze, ubudasa n’ubudahemuka, indangagaciro zikomeye mu Rwanda rwo hambere. Ayo mazina ni nka “ Humure”, Hanika” “ Huro” “Ihuriro” . Ibuka insigamigani igira iti “ Ihuriro “ ni “Huro” isobanura ihame ryo kudatatira amasezeramo.

Andi mazina yo mu bihe bya none nka “ Indatwa”, “Ingenzi”, “ Intwari” “ Isangano” atanga icyerekezo cy’ibyiyumviro by’abejo hazaza mu mitekerereze n’imibereho y’umunyarwanda nyawe.

Iruhande rw’amazina agusha ku bumenyi bw’isanzure “ Juru” aba yibutsa uruhare rw’inyurabwenge n’intekerezo ziboneye mu mibereho ya muntu,uhasanga amazina y’imisozi agusha k’uruhare rw’abagore n’abakobwa mw’iterambere nka “ Kabakobwa” n’ayandi.

Hari n’amazina yibutsa imwe mu myuga gakondo y’abanyarwanda nka “Kabacuzi” , “ Rutunga” “Nyarutunga” ndetse na bimwe mu bimera bifasha cyangwa byifashishwaga muri iyo myuga nk’ubutare, imiringa, ibiti bicanwa cyangwa ibicibwamo amakara n’ibindi. Twatanga ingero nk’amazina “Kabutare” “Nyamiringa” , “Gakenke” ,” Kicukiro”, “Kinyana”, “Mibirizi”,“Kimisange”, “Kanazi”, “Nyagatovu” “ Kibumba” .

Andi mazina aragusha ahanini ku mitere n’ubwiza mbonerajisho by’igihugu nka “ Mataba”, ”Mirambi” , “Musenyi”, “ Nyakabuye”, cyangwa ndangabutwari budasanzwe nka “Muganza”. Aha uhasanga n’amazina agaragaza ahirengeye nka “Rebero” “Rubona”, “Remera “. Amenshi akanitirirwa imisozi ndangamateka /ndangamurage nka “Remera .

Dutegura inkoranya yacu, twatangajwe no kubona hari amazina menshi agusha ku butegetsi n’imiyoborere nka “ Ngoma, ubuvanganzo nyarwanda nka “ Nganzo”, ubukungu nka “Ntenyo”, umutungo kamere nka “Butare”,n’andi menshi .

Tukiri aha, aho amazina nka “ Karenge”, “Rurenge”,... ntiyashingirwaho mu guhamya ko abitwa “abarenge” ubu bazimye baba ko baratuye u Rwanda kera na kare n’ubwo abanditsi b’amateka bananiwe kutubwira igihe nyakuri bari bahaturiye, mbere yo kurimburwa burundu n’amapfa yabateye nk’uko bivugwa mu ntekerezo zimaze igihe!

Ibikurikira murabisanga kuri paji (pages) zinyurange zigenda zivuga mu buryo burambuye izina ry'agace cyangwa umusozi runaka, aho gaherereye, umwihariko wako, amahirwe ahari n'ibintu nyaburanga bihabarizwa

Aho byakuwe (source): ................